27.The Ant

  1. Twaa-Siin93; iyo ni imirongo ya Qur’an ikaba n’igitabo gisobanutse (kinashyira ibintu ku mugaragaro)
  2. (Iyo mirongo) ni umuyoboro ndetse ikaba n’inkuru nziza ku bemera
  3. Babandi bahozaho amasengesho, bagatanga amaturo, kandi bakemera badashidikanya umunsi w’imperuka
  4. Mu by’ukuri, babandi batemera imperuka, twabakundishije ibikorwa byabo (ibibi bakabibonamo ibyiza), bityo bakaba barindagira muri byo
  5. Abo ni bo bazabona ibihano bibi (kuri iyi si), kandi ku munsi w’imperuka ni bo bazaba abanyagihombo gikabije
  6. Kandi muby’ukuri, wowe (Muhamadi)wigishwa Qur’an iturutse kwa (Allah), Ushishoza, Umumenyi uhebuje
  7. (Wibuke) ubwo Musa yabwiraga umuryango we (igihe yavaga i Mediyana ajya Misri) ati "Mu by’ukuri, njye ndabutswe umuriro; ndaje mbazanire amakuru yawo (yadufasha kumenya inzira) cyangwa mbazanire igishirira cyaka kugira ngo mwote
  8. Ubwo yawugeragaho, yarahamagawe (arabwirwa ati) "Yuje umugisha uri muri uyu muriro n’abari iruhande rwawo; kandi ubutagatifu ni ubwa Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose
  9. Yewe Musa! Mu by’ukuri, ni njye Allah, Ushobora byose, Ushishoza
  10. (Allah aravuga ati) "Ngaho naga inkoni yawe hasi!"Maze (Musa ayinaze) ayibona yinyagambura nk’inzoka, ahindukira yiruka ntiyagaruka inyuma. (Allah aramubwira ati) "Yewe Musa! Witinya! Mu by’ukuri,iwanjye intumwa ntizitinya
  11. Uretse uwakoze ikibi hanyuma ikibi (yakoze) akagisimbuza icyiza. Mu by’ukuri, ndi Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
  12. Unashyire ukuboko kwawe mu kwaha, uragukuramo kwererana ntacyo kwabaye. (Iki ni kimwe) mu bitangaza icyenda (wahawe ngo ubyifashishe) kwa Farawo n’abantu be. Mu by’ukuri, bo ni abantu b’ibyigomeke
  13. Ariko ubwo ibitangaza byacu byabageragaho ku buryo bugaragara, baravuze bati "Ubu ni uburozi bugaragara
  14. Nuko barabihinyura bidakwiye ndetse baranibona, nyamara imitima yabo ibihamya (ko ari ukuri). Ngaho reba uko iherezo ry’abangizi ryagenze
  15. Kandi rwose twahaye ubumenyi Dawudi na Sulayimani (Salomo), maze bombi baravuga bati "Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, we waturutishije benshi mu bagaragube b’abemera
  16. Kandi Sulayimani yazunguye (ubuhanuzi, ubumenyi n’ubwami bwa) Dawudi, nukoaravuga ati "Yemwe bantu! Twigishijwe (kumva) imvugo z’inyoni kandi duhabwa buri kintu. Mu by’ukuri, izini ingabire zigaragara (ziturutse kwa Allah)
  17. Nuko Sulayimani akoranyirizwa ingabo ze zo mu majini no mu bantu ndetse no mu nyoni, maze zishyirwa mu matsinda
  18. Kugeza ubwo bageraga mu kibaya cy’inshishi, rumwe mu nshishi rukavuga ruti "Mwa nshishi mwe! Nimwinjire mu buturo bwanyu, Sulayimanin’ingabo ze batabasyonyora batabizi
  19. Nuko (Sulayimani) aramwenyura asetswa n’iryo jambo ryarwo,maze aravuga ati "Nyagasani wanjye! Nshobozagushimira wampundagajeho, inema njye zawe n’ababyeyi banjye, (unanshoboze) gukora ibitunganye wishimira. Kandi unanyinjize mu bagaragu bawe beza ku bw’impuhwe zawe
  20. Nuko agenzura inyoni maze aravuga ati"Ko ntabona Samusure? Cyangwa iri mu zidahari
  21. Mu by’ukuri, ndayihanisha igihano gikaze cyangwa nyibage, cyeretse ninzanira impamvu zumvikana
  22. Nuko (Samusure) imara akanya gato (iraza), mazeiravuga iti "Namenye ibyo utamenye kandi nje nturutse i Saba-i (Sheba muri Yemen), nkuzaniye inkuru y’impamo
  23. Mu by’ukuri,nahasanze umugore (witwa Balqis ari we) ubategeka. Kandi yahawe buri kintu, ndetse afite n’intebe y’ubwami ihambaye
  24. Nasanzewe n’abantu be bubamira izuba mu kimbo cya Allah. Kandi Shitani yabakundishije ibikorwa byabo (bibi), inabakumira kugana inzira (igororotse), bityo ntibayoboka
  25. (Shitani yabakumiriye kugana inzira ya Allah) kugira ngo batubamira Allah, we ushyira ahagaragara ibyihishe mu birere no mu isi, ndetseazi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza
  26. Allah, nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri itari we, Nyagasani w’intebe y’ubwami ihambaye
  27. (Sulayimani) aravuga ati "Turareba niba uvugisha ukuri cyangwa niba uri umwe mu banyabinyoma
  28. Jyana uru rwandiko rwanjye urubanagire, nurangiza ubibete maze urebe icyo basubiza
  29. (Samusure irarujyana irarunaga, Umwamikazi w’i Sheba) aravuga ati "Yemwe banyacyubahiro! Mu by’ukuri, nazaniwe urwandiko rwubahitse
  30. Mu by’ukuri, rwaturutse kwa Sulayimani, kandi rwose ruragira ruti "Ku izina rya Allah Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
  31. Ntimunyiboneho ahubwo munsange mwicishije bugufi
  32. (Umwamikazi arongera) aravuga ati "Yemwe banyacyubahiro! Nimungire inama muri iki kibazo. Ntabwo nari gufata umwanzuro mudahari ngo mungire inama
  33. Baramusubiza bati "Twebweturi abanyembaraga kandi turi inkazi (ku rugamba). Itegeko ni iryawe, bityo reba icyo utegeka
  34. (Umwamikazi) aravuga ati"Mu by’ukuri, iyo abami binjiye mu mudugudu (igihugu) barawangiza, ndetse bagasuzuguza abanyacyubahiro bawo. Uko niko bakora
  35. Ahubwo ngiye kuboherereza impano maze ndebe icyo abo nohereje bagarukana
  36. Nuko ubwo (intumwa zitwaye impano) zageraga kwa Sulayimani, yarazibwiye ati"Ese murashaka kumfashisha umutungo (wanyu) kandi ibyo Allah yampaye ari byo byiza kurusha ibyo yabahaye?Ahubwo mube ari mwe mwishimira impano yanyu
  37. (Nuko Sulayimani arababwira ati)"Musubireyo! Rwose tuzaboherereza ingabo badashobora guhangana nazo, kandi rwose (igihugu cyabo) tuzakibasohoramo baciye bugufi kandi basuzuguritse
  38. (Sulayimani) aravuga ati "Yemwe byegera! Ni nde muri mwe wanzanira intebe ye (umwamikazi) y’ubwami mbere y’uko baza bansanga baciye bugufi
  39. Kabuhariwe mu majini aravuga ati "Njye ndayikuzanira mbere y’uko uhaguruka mu cyicaro cyawe, kandi rwose kuri ibyo ndi umunyembaraga w’umwizerwa
  40. Umwe mu bahawe ubumenyi bw’igitabo aravuga ati "Njye ndayikuzanira mbere y’uko uhumbya!" (Nuko ahita ayizana!) Nuko (Sulayimani) ayibonye iteye imbere ye, aravuga ati "Ibi ni ku bw’ingabire za Nyagasani wanjye kugira ngo angerageze (arebe) niba nshimira cyangwa ntashimira! Kandi ushimira aba ashimira ku bw’inyungu ze, naho uhakana (aba yihemukiye). Mu by’ukuri, Nyagasani ni Umukungu, Umunyabuntu
  41. (Sulayimani) aravuga ati "Nimuyoberanye intebe ye y’ubwami kugira ngo turebe niba ari buyimenye cyangwa se ari bube mu batari buyimenye
  42. Nuko aje, arabazwa ati "Ese intebe y’ubwami yawe imeze itya?" Aravuga ati "Irasa nayo neza!" (Nuko Sulayimani aravuga ati) "Kandi twari twaramenyeshejwe (ko azayoboka Isilamu) mbere y’uko aza, ndetse twari abicisha bugufi (Abayisilamu)
  43. Kandi ibyo yajyaga agaragira bitari Allah byamubujije (kuyoboka), kuko yari mu bantu bahakanye
  44. (Umwamikazi) yarabwiwe ati "Injira mu ngoro!" Nuko ayibonye akeka ko ari amazi menshi (azamura imyambaro) agaragaza imirundi ye. (Sulayimani) aravuga ati "Mu by’ukuri, (ibi ubona) ni ingoro ishashemo ibirahuri!" (Umwamikazi) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, narihemukiye none nifatanyije na Sulayimani kwicisha bugufi kuri Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose
  45. Kandi rwose twoherereje abantu bo mu bwoko bwa Thamudu umuvandimwe wabo Swalehe, (ababwira ati) "Mugaragire Allah(wenyine)".Nuko bacikamo amatsinda abiri ashyamiranye (irimwemera n’irimuhakana)
  46. (Swalehe abwira itsinda ryamuhakanye) ati "Yemwe bantu banjye! Kuki mushaka kwihutisha ikibi (ibihano bya Allah) mbere y’icyiza (impuhwe za Allah)? Kuki mudasaba Allahimbabazi kugira ngo mugirirwe impuhwe
  47. Baravuga bati "Wowe n’abo muri kumwe tubabonamo abateramwaku". Aravuga ati "Ibyago byanyu bituruka kwa Allah; ahubwo mwe muri abantu bari mu bigeragezo
  48. No muri uwo mujyi hari agatsiko k’abantu icyenda bawukoreragamo ubwangizi aho kugira ngo batunganye
  49. (Bamwe muri bo babwira abandi) bati "Murahire ku izina rya Allahko turi bumwubikire mu ijoro,we n’abantu be (tukabica), maze tukazabwira abo mu muryango we tuti "Ntitwabonye icyoretse umuryango we, kandi rwose turavuga ukuri
  50. Nuko bacura umugambi mubisha, maze natwe tuburizamo umugambi wabo batabizi
  51. Ngaho reba uko iherezo ry’umugambi wabo mubisha ryagenze! Mu by’ukuri,twabarimburanye n’abantu babo bose
  52. Izi ni ingo zabo zahindutse amatongo kubera ibikorwa byabo bibi. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso ku bantu bafite ubumenyi
  53. Nuko turokora abemeye kandi bari abagandukiramana
  54. (Unibuke) ubwo Lutwi (Loti) yabwiraga abantu be ati "Ese murakora igikorwa cy’urukozasoni kandi mubona (ububi bwacyo)
  55. Ese koko muryamana (mukora imibonano) n’abagaboku bw’irari ryanyu muretse abagore? Ahubwo mwe muri abantub’injiji
  56. Nta kindi cyari igisubizo cy’abantu be uretse kuvuga bati "Mumeneshe abantu ba Lutwi (Loti) mu mudugudu wanyu. Mu by’ukuri, ni abantu bashaka kwigiraabere
  57. Nuko tumurokorana n’umuryango we usibye umugore we twageneye kuba mu barimbuwe
  58. Tubanyanyagizaho imvura (y’amabuye), nuko iba imvura mbi kubaburiwe (ntibumvire)
  59. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, kandi amahoro abe ku bagaragu be yahisemo. Ese Allah ni we mwiza cyangwa ibyo bamubangikanya (nawe ni byo byiza)
  60. Ese uwaremye ibirere n’isi, akabamanurira amazi mu kirere, maze tukayameresha imirima igatoha (si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Mwebwe ntimushobora kumeza ibiti byayo. Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? (Ntayo), ahubwo ni abantu batannye (babangikanya Allah)
  61. Ese uwagize isi aho gutura, akayishyiramo imigezi, akayishyiraho imisozi, ndetseakanashyira urubibi hagati y’inyanja ebyiri (ifite amazi y’urwunyunyu n’ifite ay’urubogobogo; si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Ariko abenshi muri bo ntibabizi
  62. Ese uwakira ubusabe bw’uri mu makuba igihe amusabye, akanakiza ikibi ndetse akabagira abasigire ku isi (si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Ni gake mwibuka
  63. Ese ubayobora mu mwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja, akaboherereza imiyaga itanga inkuru nziza ibanziriza impuhwe ze (imvura, si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Allah ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo
  64. Ese uwatangije irema akazanarisubiramo (azura abapfuye), akabaha amafunguro aturutse mu kirere no mu isi (si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimuzane ibimenyetso byanyu (bigaragaza ko Allah afite uwo abangikanye nawe) niba koko muri abanyakuri
  65. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nta n’umwe mu bari mu birere no ku isi uzi ibyihishe uretse Allah, kandi ntibazi igihe bazazurirwa
  66. Ahubwo bazasobanukirwa neza ku munsi w’imperuka; ariko bawushidikanyaho, ndetse ni n’impumyi kubiwerekeyeho
  67. Na babandi bahakanye baravuze bati "Ese twe n’abakurambere bacu (nidupfa) tukaba igitaka, mu by’ukuri tuzazurwa
  68. Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’abakurambere bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere
  69. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimutambagire ku isi, maze murebe uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze
  70. Kandi (abaguhakanye) ntibazagutere agahinda, ndetse ntukababazwe n’imigambi mibisha bacura
  71. (Abahakanyi) baravuga bati "Ese ni ryari iri sezerano rizasohora niba muri abanyakuri
  72. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Hari ubwo bimwe mu (bihano) musaba kwihutishwa byaba biri hafi yanyu
  73. Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Nyiringabire ku bantu, ariko abenshi muri bo ntibashimira
  74. Ndetse mu by’ukuri, Nyagasani wawe azi ibyo ibituza byabo bihishe kandi azi n’ibyo bagaragaza
  75. Nta na kimwe cyihishe mu kirere no ku isi kitari mu gitabo gisobanutse
  76. Mu by’ukuri, iyi Qur’an iha bene Isiraheli inkuru nyinshibatavugaho rumwe
  77. Kandi rwose yo (Qur’an) ni umuyoboro n’impuhwe ku bemeramana
  78. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe azabakiranura akoresheje itegeko rye. Kandi we ni Nyirimbaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje
  79. Bityo (yewe Muhamadi) jya wiringira Allah! Mu by’ukuri, wowe uri mu kuri kugaragara
  80. Mu by’ukuri, ntushobora kumvisha abapfu (ukuri), ndetse ntiwanakumvisha ibipfamatwi umuhamagaro (wawe) mu gihe bateye umugongo bagenda
  81. Kandi ntiwanashobora kuyobora impumyi (uzikura) mu buyobe bwazo, ahubwo abowumvisha ni abemera amagambo yacu, bakaba ari na bo bicisha bugufi (Abayisilamu)
  82. N’igihe ijambo (ry’ibihano) rizabasohoreraho (abahakanyi), tuzabasohorera inyamaswa mu butaka ibabwira ko abantu batajyaga bizera amagambo yacu
  83. (Unibuke) umunsi tuzakoranya muri buri muryango (umat) itsinda ry’abahakanyeamagambo yacu, maze bakerekezwa (ku rubuga rw’ibarura)
  84. Kugeza ubwo bazagera (imbere ya Allah) akavuga ati "Ese mwahakanye amagambo yanjye, kandi mutari muyasobanukiwe (ngo mumenye niba ari ukuri cyangwa ibinyoma), cyangwa mwakoraga iki (kindi)
  85. Nuko ijambo (ry’ibihano) ribasohoreraho kubera ibibi byabo, kandi ntibazashobora kugira icyo bavuga (biregura)
  86. Ese ntibabona ko twabashyiriyeho ijoro kugira ngo bariruhukemo, n’amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho)? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera
  87. (Unibuke) umunsi impanda izavuzwa, maze ibiri mu birere no mu isi bigakangarana, uretse uwo Allah azashaka (guhumuriza). Kandi bose bazamugana bicishije bugufi
  88. Uzanabona imisozi wibwire ko iri hamwe, nyamara izaba igenda yihuta nk’ibicu. Ibyo ni ibikorwa na Allah, we watunganyije buri kintu. Mu by’ukuri, we azi byimazeyo ibyo mukora
  89. (Kuri uwo munsi) uzaba yarakozeicyiza (ku isi) azabona icyiza kikiruse, kandi kuri uwo munsi bazaba batekanye, nta bwoba bafite
  90. Naho uzaba yarakoze ikibi, uburanga bwabo buzacurikirwa mu muriro (maze babwirwe bati) "Ese mushobora guhembwa ibitariibyo mwajyaga mukora
  91. Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) nategetswe gusenga Nyagasani w’uyu mujyi (wa Maka), we wawutagatifuje kandi akaba ari na we mugenga wa buri kintu. Ndetse nanategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu)
  92. (Ntegekwa) no gusoma Qur’an. Bityo uzayoboka, mu by’ukuri, ni we bizagirira akamaro. N’uzayoba, uzavuge uti "Mu by’ukuri, njye ndi umwe mu baburira
  93. Kandi (yewe Muhamadi) uvuge uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah. Azabereka ibimenyetso bye mubimenye". Kandi Nyagasani wawe ntabwo ayobewe ibyo mukora