26.The Poets

  1. Twaa Siin Miim
  2. Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse (Qur’an)
  3. Hari ubwo (yewe Muhamadi) wazicwa n’agahinda kubera ko batemeye (ubutumwa bwawe)
  4. Tubishatse twabamanurira igitangaza giturutse mu kirere, maze amajosi yabo agahora akicishijeho bugufi (baba babishaka cyangwa batabishaka, ariko ntawe dushaka guhatira kwemera)
  5. Kandi nta rwibutso rushya ruturutse kuri (Allah) Nyirimpuhwe rubageraho ngo babure kurwirengagiza
  6. Rwose bahakanye (Qur’an), bityo inkuru z’ibyo bakerensaga zizabageraho (bidatinze)
  7. Ese ntibitegereza uko isi twayimejejeho buri bwoko bwiza (bw’ibimera)
  8. Mu by’ukuri,muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
  9. Kandi mu by’ukuri, Nyagasani waweni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
  10. (Unibuke) ubwo Nyagasani waweyahamagaraga Musa (akamubwira ati) "Jya ku bantu b’inkozi z’ibibi
  11. Abantu ba Farawo, (ubabwire uti) "Ese ntibakwiye gutinya (ibihano bya Allah, bakareka ibibi barimo)
  12. (Musa) aravuga ati "Nyagasani!Mu by’ukuri,ndatinya ko bazampinyura
  13. Maze igituza cyanjye kigafungana (kubera umubabaro), kandi ururimi rwanjye ntirubanguka (mu gusobanura amagambo). Bityo oherereza Haruna (aze dufatanye)
  14. Kandi (abantu ba Farawo) hari icyaha banshinja, nkaba ntinya ko bazanyica
  15. (Allah) aravuga ati "Si ko bimeze (ntibazakwica)! Ngaho mwembi nimujyane ibitangaza byacu (kwa Farawo). Mu by’ukuri, tuzaba turi kumwe namwe, twumva (ibizavugwa byose)
  16. Mwembi nimujye kwa Farawo mu mubwire muti "Mu by’ukuri, twe turi intumwa za Nyagasani w’ibiremwa byose
  17. (Adutumye) ngo "Rekura bene Isiraheli tubajyane
  18. (Farawo) aravuga ati "Ese ntitwakureze kuva ukiri umwana, ukabana natwe imyaka (myinshi) y’ubuzima bwawe
  19. Maze ugakora igikorwa wakoze (cyo kwica umuntu), uri mubahakana (ineza twakugiriye)
  20. (Musa) aravuga ati "Nagikozeubwo nari mu bayobye
  21. Nuko ndabahunga kubera kubatinya. Ariko Nyagasani wanjye yampaye ubumenyi (bwo kumusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), anangira umwe mu ntumwa (ze)
  22. Ese ibyo (kundera) ni yo nezauncyurira kandi waragize bene Isiraheli abacakara
  23. Farawo aravuga ati "Ese Nyagasaniw’ibiremwa byose ni nde
  24. (Musa) aravuga ati "Ni Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, niba mudashidikanya (ko ari we wabiremye ngaho nimumwemere)
  25. (Farawo) abwira abamukikije ati "Aho ntimunyumvira (ibyo ari kuvuga)
  26. (Musa) aravuga ati "(Uwo) ni Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu
  27. (Farawo) aravuga ati "Mu by’ukuri,(iyi) ntumwa yanyu yabatumweho ni umusazi
  28. (Musa) aravuga ati "(Uwo) ni Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba n’ibiri hagati yabyo, niba mufite ubwenge (nimumwemere)
  29. (Farawo) aravuga ati "Nuramuka ugize indi mana (wemera) itari njye, rwose ndakugira umwe mu mbohe
  30. (Musa) aravuga ati "Ese (wamfunga) n’iyo naba nkuzaniye ikintu kigaragara (cyerekana ukuri kwanjye)
  31. (Farawo) aravuga ati "Ngaho kizane niba koko uri mu banyakuri
  32. Nuko (Musa) anaga inkoni ye (hasi, ihinduka) inzoka igaragara
  33. Anavana ukuboko kwe (mu kwaha), kuza kwererana kugaragarira abareba
  34. (Farawo) abwira ibyegera bye ati "Mu by’ukuri, uyu ni umurozi w’umuhanga
  35. Arashaka kubakuramu gihugu cyanyu akoresheje uburozi bwe. Murabivugaho iki
  36. Baravuga bati "Ba umwihoreye (we) n’umuvandimwe we, maze wohereze abakoranya (abantu) mu mijyi
  37. Bakuzanire buri murozi wese w’umuhanga
  38. Nuko abarozi barakoranywa (bahabwa) igihe n’umunsi byagenwe91 (byo guhura na Musa)
  39. Maze abantu barabwirwa bati "Ese namwe muritabira
  40. Hari ubwo twakurikira abarozi (bo ku ruhande rwa Farawo) baramutse ari bo batsinze
  41. Nuko abarozi baje,babwira Farawo bati "Ese hari igihembo tubona nituramuka dutsinze
  42. (Farawo) aravuga ati "Yego! Kandi mu by’ukuri, muraba mu byegera (byanjye)
  43. Musa arababwira ati "Nimunage ibyo mushaka kunaga (bigaragaza ukuri kwanyu)
  44. Nuko banaga imigozi yabo n’inkoni zabo (bihinduka inzoka nto), baravuga bati "Ku bw’icyubahiro cya Farawo, rwose ni twe dutsinda
  45. Maze Musa anaga inkoni ye (ihinduka inzoka nini), itangira kumiragura ibyo (abarozi) bari bamaze guhimba
  46. Nuko abarozi bitura hasi bubamye
  47. Bavuga bati "Twemeye Nyagasani w’ibiremwa byose
  48. Nyagasani wa Musa na Haruna
  49. (Farawo) aravuga ati "Mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira. Mu by’ukuri, (Musa) ni umukuru wanyu wabigishije uburozi. Rwose muraza kumenya (icyo nza kubakorera)! Rwose ndaza kubaca amaboko n’amaguru byanyu imbusane, maze mbabambe mwese
  50. Baravuga bati "Ntacyo bitwaye! Mu by’ukuri, tuzasubira kwa Nyagasani wacu
  51. Mu by’ukuri, twiringiye ko (Nyagasani) azatubabarira ibyaha byacu kuko tubayeabambere mu kwemera (ubutumwa bwa Musa)
  52. Kandi twahishuriye Musa (tugira tuti) "Jyana abagaragu banjye (Abayisiraheli) nijoro! Mu by’ukuri, muraza gukurikirwa (na Farawo n’ingabo ze)
  53. Maze Farawo (yumvise ko bagiye), yohereza mu mijyi abakoranya (ingabo zo kubakumira)
  54. (Farwo arababwira ati) mu by’ukuri, bariya (Bayisiraheli) ni agatsiko k’abantu bake
  55. Kandi rwose baturakaje (kugenda tutabahaye uburenganzira)
  56. Ndetse twese turi maso kandi twiteguye (guhangana nabo)
  57. Nuko (Farawo n’abantu be) tubakura (mu gihugu kirimo) ubusitani n’imigezi
  58. (Tubakura mu) mitungo ndetse no mu nyubako ziyubashye (bakurikira Abayisiraheli)
  59. Uko (kubasohora mu byabo) ni ko twabizunguje bene Isiraheli
  60. Maze (Farawo n’ingabo ze) babakurikira (mu gitondo) izuba rirashe
  61. Nuko ubwo amatsinda yombi yarebanaga, abantu ba Musa baravuga bati "Mu by’ukuri, batugezeho
  62. (Musa) aravuga ati "Si ko bimeze! Mu by’ukuri, ndi kumwe na Nyagasani wanjye, aranyobora
  63. Nuko duhishurira Musa (tugira tuti) "Kubita inkoni yawe mu nyanja! (Akubise, inyanja) icikamo ibice (bibiri), buri gice kimera nk’umusozi munini cyane
  64. Maze abandi (Farawo n’ingabo ze) tubegereza hafi (nabo bakurikira iyo nzira)
  65. Nuko turokora Musa n’abari kumwe na we bose
  66. Hanyuma abandi (Farawo n’ingabo ze) turabaroha
  67. Mu by’ukuri,muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera
  68. Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Umunyembaraga zihebuje,Nyirimbabazi
  69. (Yewe Muhamadi) unabasomere inkuru ya Ibrahimu
  70. Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati "Ese musenga ibiki
  71. Baravuga bati "Dusenga ibishusho kandi tuzahora tubisenga
  72. (Ibrahimu) aravuga ati "Ese iyo mubisabye birabumva
  73. Cyangwa hari (icyo) bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara
  74. Baravuga bati "(Oya)! Ahubwo twasanze abakurambere bacu babikora batyo
  75. (Ibrahimu) aravuga ati "Ese ntimutekereza ku byo musenga
  76. Mwebwe n’abakurambere banyu bo hambere
  77. Mu by’ukuri, ibyo (musenga) ni abanzi banjye (sinshobora kubisenga), ahubwo (nsenga) Nyagasani w’ibiremwa byose
  78. We wandemye akaba ari na we unyobora
  79. Ni na we umpa icyo kurya n’icyo kunywa
  80. N’iyo ndwaye ni we unkiza
  81. Ni na we uzanyambura ubuzima, hanyuma akazabunsubiza (igihe cy’izuka)
  82. Kandi ni we niringiye ko azambabarira ibyaha byanjye ku munsi w’imperuka
  83. Nyagasani! Mpa kugira ubumenyi (bwo kugusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane
  84. Kandi umpe kuzavugwa neza mu bazaza nyuma
  85. Unanshyire mu bazazungura Ijuru ryuje inema
  86. Unababarire data kuko mu by’ukuri, ari mu bayobye
  87. Kandi ntuzankoze isoni ku munsi (ibiremwa byose) bizazurwa
  88. Umunsi imitungo n’urubyaro bitazagira icyo bimarira (nyirabyo)
  89. Usibye gusa uzagera kwa Allah afite umutima usukuye (uzira ibangikanyamana)
  90. Maze ijuru rizegerezwe abatinya (Allah)
  91. N’umuriro ugaragarizwe abayobye
  92. Nuko babwirwe bati "Ibyo mwajyaga musenga biri he
  93. Bitari Allah?Ese bishobora kubatabara cyangwa ngo byitabare ubwabyo
  94. Maze bo ndetse n’ababayobeje bajugunywemo (mu muriro) bacuramye
  95. Ndetse n’ingabo za Ibilisi (Shitani) zose
  96. Nibawugeramo (abayobye n’ababayobeje) bazavuga batongana bati
  97. Ku izina rya Allah! Rwose twari mu buyobe bugaragara (ubwo twabasengaga)
  98. Ubwo twabareshyeshyaga na Nyagasani w’ibiremwa byose
  99. Kandi nta bandi batuyobeje batariinkozi z’ibibi
  100. None nta bavugizi dufite (batuvuganira tukava mu bihano)
  101. Nta n’inshuti magara dufite (yatugirira impuhwe)
  102. Iyaba twagiraga (amahirwe yo) gusubira (ku isi) maze ngo tube bamwe mu bemeramana
  103. Mu by’ukuri,muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
  104. Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
  105. Abantu ba Nuhubahakanye intumwa
  106. Ubwo umuvandimwe wabo Nuhu yababwiraga ati"Ese ntimutinya (Allah)
  107. Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe
  108. Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire
  109. Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwabyose
  110. Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire
  111. Baravuga bati "Ese twakwemera dute kandi warayobotswe n’abantu basuzuguritse
  112. (Nuhu) aravuga ati "Ntabwo nshinzwe kumenya ibyo bakora (icyo nshinzwe ni ukubagezaho ubutumwa gusa)
  113. Ibarura ryabo rireba Nyagasani wanjye, iyaba mwari mubizi
  114. Kandi njye sinshobora kwirukana abemera
  115. Nta kindi ndi cyo, usibye kuba ndi umuburizi ugaragara
  116. Baravuga bati "Yewe Nuhu! Nuramuka utarekeye aho (ibyo wigisha), rwose uzaba mubazaterwa amabuye (kugeza upfuye)
  117. (Nuhu) aravuga ati "Nyagasani! Mu by’ukuri, abantu banjye barampakanye
  118. Bityo ca iteka ridasubirwaho hagati yanjye na bo (ririmbura abahakanye), kandi undokorane n’abemera turi kumwe
  119. Nuko tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge yuzuye (ibiremwa bitandukanye yashyizemo)
  120. Maze nyuma tworeka abasigaye (abahakanye)
  121. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera
  122. Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
  123. Aba Adi (nabo) bahinyuye intumwa
  124. Ubwo umuvandimwe wabo Hudu yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah)
  125. Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe
  126. Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire
  127. Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwabyose
  128. Ese mwubaka (amazu maremare) ahirengeye hose mugamije kunnyega no gusuzugura (abagenzi bayanyuraho)
  129. Mukanubaka ingoro z’imitamenwa nk’aho muzazibamo ubuziraherezo
  130. N’iyo mugabye igitero (k’uwo ari we wese), mukigaba nta mpuhwe
  131. Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire
  132. Kandi mutinyeuwabahaye inema (zose) muzi
  133. Yabahaye amatungo n’urubyaro
  134. (Anabaha) imirima n’imigezi
  135. (Hudu aravuga ati) "Mu by’ukuri, ndatinya ko (nimukomeza guhakana) mwazahanishwa ibihano byo ku munsi uhambaye
  136. Baravuga bati "Watwigisha utatwigisha byose ni kimwe kuri twe (ntidushobora kukwemera)
  137. Ibi (twemera) si ibindi, usibye ko ari imigenzo n’imyemerere y’abo hambere
  138. Kandi ntituzahanwa (nk’uko ubivuga)
  139. Nuko baramuhinyura, maze turabarimbura. Mu by’ukuri, muri ibyo harimoikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
  140. Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
  141. Abantu bo mu bwoko bwa Thamudu (nabo) bahinyuye intumwa
  142. Ubwo umuvandimwe wabo Swalehe yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah)
  143. Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe
  144. Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire
  145. Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo,kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose
  146. Ese (mukeka ko) muzarekerwa mu byo murimo aha (ku isi, ngo mubeho) mutekanye (nta bihano nta no gupfa)
  147. Mu mirima (myiza) ndetse n’imigezi (itemba)
  148. No mu bihingwa (bitandukanye) n’imitende ifite imigondoro yoroshye
  149. Kandi muhanga amazu mu misozi mu buryo bwa gihanga
  150. Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire
  151. Kandi ntimukumvire amategeko y’inkozi z’ibibi
  152. Babandi bakora ubwononnyi ku isi kandi ntibagire ibyo batunganya
  153. Baravuga bati "Mu by’ukuri, wowe (Swalehe) uri umwe mu bantu barozwe
  154. Wowe nta kindi uri cyo usibye ko uri umuntu nka twe. Ngaho zana ikimenyetso (kigaragaza ko uri intumwa) niba koko uri mu banyakuri
  155. (Swalehe) aravuga ati "Dore iyi ngamiya y’ingore, izajya inywa amazi umunsi umwe na mwe munywe ku wundi munsi uzwi
  156. Muramenye ntimuzayigirire nabi mutazavaho mukagerwaho n’ibihano by’umunsi uhambaye
  157. Ariko barayishe maze basigara bicuza
  158. Nuko bagerwaho n’ibihano. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
  159. Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
  160. Abantu ba Lutwi (Loti) bahinyuye intumwa (zabo)
  161. Ubwo umuvandimwe wabo Lutwi yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah)
  162. Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe
  163. Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire
  164. Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo,kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose
  165. Kuki mu bantu (muhitamo) kurongora ab’igitsinagabo (nkamwe)
  166. Maze mukareka abo Nyagasani wanyu yabaremeye ngo bababere abagore? Ahubwo mwe muri abantu barengera (amategeko ya Allah)
  167. Baravuga bati "Yewe Lutwi (Loti)! Nutarekera aho (ibyo utubwira), rwose uzaba umwe mu birukanwe (mu gihugu cyacu)
  168. (Lutwi) aravuga ati "Mu by’ukuri, ibyo mukora ndabyanga cyane
  169. (Lutwi aravuga ati) "Nyagasani! Ndokorana n’umuryango wanjye(uturinde) ibyo bakora
  170. Nuko tumurokorana n’umuryango we wose
  171. Usibye umukecuru (umugore we) wasigaye (akaba) mu barimbutse
  172. Hanyuma turimbura abasigaye bose
  173. Nuko tubanyagiza imvura (y’amabuye); iba imvura mbi ku baburiwe (ntibumve)
  174. Mu by’ukuri, muri ibyo harimoikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
  175. Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
  176. Abantu bari batuye Ayikati (nabo) bahinyuye intumwa
  177. Ubwo Shuwayibu yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah)
  178. Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe
  179. Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire
  180. Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo,kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose
  181. Mujye mwuzuza ibipimo (by’iminzani) kandi ntimugatere (abandi) igihombo
  182. Kandi mujye mupimisha iminzani itunganye
  183. Ntimugahuguze abantu mugabanyaku byabo, kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi
  184. Munatinye uwabaremye, mwe n’ababayeho mbere (yanyu)
  185. Baravuga bati "Mu by’ukuri, wowe (Shuwayibu) uri umwe mu bantu barozwe
  186. Wowe nta kindi uri cyo, usibye kuba uri umuntu nka twe. Kandi tunakeka ko uri umunyabinyoma
  187. (Baravuga bati) "Ngaho tugusheho ikirere ibice bice niba koko uri umwe mu banyakuri
  188. (Shuwayibu) aravuga ati "Nyagasani wanjye ni we uzi neza ibyo mukora
  189. Nuko baramuhinyura, maze bagerwaho n’ibihano by’umunsi w’igicucu 92. Mu by’ukuri, byari ibihano by’umunsi uhambaye
  190. Mu by’ukuri, muri ibyo harimoikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
  191. Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
  192. Kandi mu by’ukuri, iyi (Qur’an) yahishuwe na Nyagasani w’ibiremwa (byose)
  193. Nuko izanwa (ku isi) na Roho w’umwizerwa [Malayika Jibrilu (Gaburiheli]
  194. (Ayishyitsa) ku mutima wawe (yewe Muhamadi) kugira ngo ube umwe mu baburira
  195. (Yayizanye iri) mu rurimi rw’Icyarabu gisobanutse
  196. Kandi mu by’ukuri, iyo (Qur’an) yavuzwe no mu bitabo (byahishuriwe intumwa) zo hambere
  197. Ese ntibyababera ikimenyetso (kigaragaza ko Qur’an ari ukuri) kuba abamenyi b’Abayisiraheli barayimenye (nk’iy’ukuri, ndetse bamwe muri bo bakayoboka Isilamu)
  198. N’iyo (Qur’an) tuza kuyihishurira umwe mu batari Abarabu
  199. Maze akayibasomera, ntibari kuyemera
  200. Uko ni ko dushyira mu mitima y’inkozi z’ibibi (guhakana Qur’an)
  201. Ntibazigera bayemera kugeza igihe bazabonera ibihano bibabaza
  202. Bikabageraho bibatunguye, batabizi
  203. Maze bakavuga bati "Ese ntitwahabwa umwanya (kugira ngo twicuze)
  204. Ubu koko ibihano byacu (nibyo) basaba kwihutishwa
  205. Urabona (yewe Muhamadi), turamutse tubahaye kubaho igihe kirekire
  206. Hanyuma bakagerwaho n’ibyo basezeranyijwe (ibihano)
  207. Ibyo binezezagamo ntibyagira icyo bibamarira
  208. Kandi nta mudugudu n’umwe twarimbuye utaragize ababurizi
  209. (Twohereje ngo) bibutse, kandi ntitwigeze tuba abahemu (ngo tubarimbure tubarenganyije)
  210. Kandi ntabwo amashitani ari yo yayihishuye (Qur’an)
  211. Nta n’ubwoabikwiye, ndetse ntiyanabishobora
  212. Mu by’ukuri, ayo (mashitani) yakumiriwe kumva (ibivugirwa mu ijuru)
  213. Bityo, (uramenye) ntuzabangikanye Allahn’izindi mana, utazavaho ukaba umwe mu bazahanwa
  214. Kandi (yewe Muhamadi) ujye uburira abantu ba hafi mu muryango wawe
  215. Unicishe bugufi ku bemeramana bakuyobotse
  216. Ariko nibaramuka bakwigometseho,uzavuge uti "Mu by’ukuri, njye nitandukanyije n’ibyomukora
  217. Kandi ujye uniringira (Allah), Ushobora byose, Nyirimbabazi
  218. We ukureba igihe uhagaze ukora amasengesho
  219. Ndetse n’ibyo ukora (wunama, ununamuka) uri kumwe n’abasenga
  220. Mu by’ukuri (Allah), ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  221. Ese (mwa bahakanyi mwe!) mbabwire abo amashitani amanukiraho
  222. Amanukira buri munyabinyoma, w’umunyabyaha
  223. Yumviriza (amagambo avugwa n’abamalayika mu ijuru akongeramo ibyayo), nyamara amenshi muri yo ni amanyabinyoma
  224. (Abahakanyi bajyaga bavuga ko Muhamadi ari umusizi, maze Allah arabahinyuza agira ati) "Abasizi bakurikirwa n’abayobye
  225. Ese ntubona ko (mu busizi bwabo) bavuga kuri buri ngingo bashimagiza cyangwa basebanya
  226. Kandi ko mu by’ukuri, bavuga ibyo badakora
  227. Usibye gusa babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bagasingiza Allah cyane, ndetse bakanirwanaho (bakoresheje ibisigo mu kunyomoza abasizi b’abanyabinyoma) nyuma yo kurenganywa (batukwa). Naho inkozi z’ibibi bidatinze zizamenya icyerekezo zizerekeramo