23.The Believers

  1. Mu by’ukuri, abemeramana baratsinze
  2. Babandi bakora amasengesho yabo bibombaritse
  3. Na babandi birengagiza ibidafite akamaro (mu mvugo no mu bikorwa)
  4. Na babandi batanga
  5. Na babandi barinda ibitsina byabo (ntibishobore mu busambanyi)
  6. Uretse gusa kubagore babo cyangwaku bo bafiteho ububasha (abaja)86, kuko kuri bo batabigayirwa
  7. Ariko abazashaka (kwinezeza) ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye
  8. Na babandi barinda ibyo baragijwe kandi bakubahirizaamasezerano
  9. Na babandi bahozaho amasengesho (y’itegeko, bakayakorera ku bihe byagenwe)
  10. Abo ni bo bazungura
  11. Bazazungura Firidawusi (Ijuru risumba ayandi), bakazaribamo ubuziraherezo
  12. Kandi mu by’ukuri, twaremye umuntu (Adamu) tumukomoye mu ibumba ry’umwimerere
  13. Maze tumuha kororoka (kw’abamukomokaho) binyuzemu ntanga (twashyize) mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi)
  14. Hanyuma intanga (tuyiremamo) urusoro rw’amaraso, hanyuma (tururemamo) ikinyama, muri icyo kinyama turemamo amagufa, maze amagufa tuyambika umubiri, hanyuma (duhuhamo roho) tugihindura ikindi kiremwa (kigaragaza ishusho). Bityo, ubutagatifu ni ubwa Allah, Umuremyi uhebuje
  15. Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri, muzapfa
  16. Hanyuma (nanone), muzazurwa ku munsi w’imperuka
  17. Rwose twaremye ibirere birindwi (tubishyira) hejuru yanyu, kandi ntabwo twirengagiza cyangwa ngo turangarane ibiremwa (byacu)
  18. Twanamanuye amazi (imvura) mu kirere ku rugero rukwiye, tuyagumisha mu butaka, kandi mu by’ukuri, dushoboye no kuyakamya
  19. Muri ayo mazi, tuyaberezamo imirima y’imitende n’imizabibu, musangamo imbuto nyinshi, ndetse hakanabamo izo murya
  20. (Muri ayo mazi kandi Allah yabamerejemo) igiti (cy’umuzeti) cyera (mu kibaya) cy’Umusozi wa Sinayi, kivamo amavuta yifashishwa n’abayafungura
  21. Kandi mu by’ukuri, mu matungo (iremwa ryayo) harimo inyigisho kuri mwe (zigaragaza ubushobozi bwa Allah). Tubahamo ibyo munywa (amata) biturutse mu nda zayo, kandi (ayo matungo) muyakuramo byinshi bibafitiye akamaro, ndetse amwe muri yo muranayarya
  22. Kandi (ayo matungo) ndetse n’amato birabatwara (iyo muri mu ngendo zanyu)
  23. Rwose, twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari we (Allah).Ese ntimutinya (ibihano bye)
  24. Ariko abanyacyubahiro bo mu bantu be bahakanye, baravuga bati "Uyu ntacyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, icyo ashaka ni ukwishyira hejuru (ngo abategeke). Kandi iyo Allahaza gushaka (kohereza intumwa) yari kohereza Malayika. Ntabwo twigeze twumva ibintu nk’ibi ku babyeyi bacu bo hambere
  25. Mu by’ukuri ni umuntu wahanzweho n’amashitani. Bityo, nimutegereze igihe runaka (agarure ubwenge maze areke ibyo avuga cyangwa apfe mumukire)
  26. (Nuhu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera kobahakana (ibyo mvuga)
  27. Nuko tumuhishurira tugira tuti "Ubaka inkuge tukugenzura, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu. Maze itegeko ryacu (ryo kubarimbura) nirisohora, nuko itanura rigapfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije), uzinjizemo ikigabo n’ikigore (kuri buri bwoko bw’inyamaswa), ndetse n’umuryango wawe, usibye abaciriweho iteka muri wo (ari bo umugore wawe n’umwana wawe)". Kandi ntugire icyo umbaza (uvuganira) inkozi z’ibibi. Mu by’ukuri,bo bagomba kurohama
  28. Maze wowe n’abo muri kumwe mu nkuge nimumara gutuza, uzavuge uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we waturokoye abantu b’abahakanyi
  29. Uzanavuge uti "Nyagasani wanjye! Nyorohereza umpe kururukira ahuje imigisha, kuko ari wowe uhebuje mu kururutsa (abantu mu mahoro)
  30. Mu by’ukuri, muri ibyo (kurokora abemeye no kurimbura abahakanye) harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah). Kandi mu by’ukuri, tugerageza (abantu)
  31. Nuko nyuma yabo turema ikindi gisekuru (aba Adi bo ku bwa Hudu)
  32. Maze tuboherereza intumwa (Hudu) ibakomokamo (ibabwira iti) "Nimugaragire Allah, nta yindi mana mufite itari we. Ese ntimutinya (ibihano bye)
  33. Maze abanyacyubahiro mu bantu be bahakanye (Allah) bakanahinyura kuzahura n’umunsi w’imperuka, kandi twarabahaye ubuzima bwiza hano ku isi, (baravuga bati) "Uyu nta cyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, urya ibyo murya akananywa ibyo munywa
  34. Kandi nimuramuka mwumviye umuntu nka mwe,mu by’ukuri, muzaba mubaye abanyagihombo
  35. Ese abasezeranya ko nimuramuka mupfuye mugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) muzazurwa
  36. Ibyo musezeranywa (na Hudu) biri kure, kure cyane
  37. Nta bundi (buzima buzabaho), usibye ubu buzima bwacu bwo ku isi! Turapfa, tukanabaho (hakaza abandi) kandi ntabwo tuzazurwa
  38. (Hudu) nta cyo ari cyo, usibye kuba ari umuntu uhimbira Allah ibinyoma, kandi ntabwo tuzamwemera
  39. (Hudu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera kobahakana (ibyo mvuga)
  40. (Allah) aravuga ati "Rwose mu kanya gato baraba bicuza (impamvu bahakanye)
  41. Maze urusaku rw’ibihano rubatera rutabarenganyije, nuko tubahindura nk’ibishingwe (bireremba hejuru y’amazi). Bityo, kurimbuka ni kube ku bahakanyi
  42. Nuko nyuma yabo turema ibindi bisekuru
  43. Nta bantu bashobora kwihutisha igihe cyabo (cyo kurimbuka) cyangwa ngo bagikerereze
  44. Hanyuma twohereza intumwa zacu zigenda zikurikirana, ariko buri uko intumwa yageraga mu bantu bayo (yatumweho) barayihinyuraga. Nuko tugenda tubakurikiza (ibihano) bamwe ku bandi, kandi tubagira iciro ry’imigani (kugira ngo bizabere isomo n’inyigisho ku bazabaho nyuma). Bityo, kurimbuka ni kube ku bantu batemera
  45. Hanyuma twoherezaMusa n’umuvandimwe we Haruna, tubahayeibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara
  46. (Tubohereza) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko (barabasuzugura) bagaragaza ubwibone, kandi bari abantu bishyira hejuru
  47. Baravuga bati "Ese twemere abantu babiri bameze nka twe, kandi abantu babo ari abacakara bacu
  48. Nuko babahinyura bombi, maze (Farawo n’ibyegera bye) baba mu boretswe
  49. Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati) kugira ngo bayoboke
  50. Twanagize mwene Mariyamu (Issa)na nyina, ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu), nuko tubatuza ahirengeye, hatekanye kandi hari amazi
  51. Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora
  52. Kandi mu by’ukuri, uyu muryango wanyu (idini rya Islam) ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo nimuntinye (mwubahiriza ibyo nabategetse)
  53. Ariko idini ryabo bariciyemo ibice, buri gatsiko kishimira ibyako
  54. Bityo (yewe Muhamadi), barekere mu buyobe bwabo kugeza igihe runaka (bazagerwaho n’ibihano)
  55. Ese bakeka ko imitungo n’urubyaro tubaha (ku isi)
  56. Tubibihutishiriza ku bw’ineza (bakwiye)? (Siko bimeze) ahubwo (ni ukubareshya) nyamara ntibabimenya
  57. Mu by’ukuri, babandi bitwararika kubera gutinya Nyagasani wabo
  58. Na babandi bemera ibimenyetso bya Nyagasani wabo
  59. Na babandi batagira icyo babangikanya na Nyagasani wabo
  60. Ndetse na babandi batanga (amaturo) mu byo bahawe, imitima yabo ifite ubwoba kuko (batekereza ko) bazasubira kwa Nyagasani wabo
  61. Abo ni bo bihutira gukora ibyiza,kandi ni na bo baza imbere muri byo
  62. Kandi ntawe dutegeka gukora icyo adashoboye, ndetse dufite igitabo kivuga ukuri (cyanditsemo ibikorwa byabo), kandi ntibazarenganywa
  63. Ahubwo imitima yabo iri mu bujiji (bwo kudasobanukirwa) iyi (Qur’an), ndetse hari n’ibindi bikorwa (bibi) bakora bitari ibyo
  64. Kugeza ubwo duhannye abakungu muri bo, bagatangira guca bugufi batabaza
  65. Mwitabaza kuri uyu munsi! Mu by’ukuri, ntitubatabara
  66. Rwose mwajyaga musomerwa amagambo yanjye ariko mukayatera umugongo
  67. (Muvugako Umusigiti Mutagatifu wa Maka ari uwanyu ntawawubakuramo) mukawiratana, naho nijoro mukarara muvuga nabi (iyi Qur’an)
  68. Ese ntibatekereza ku magambo (ya Allah), cyangwa (babuzwa kuyemera nuko) bagezweho n’ibitarageze ku babyeyi babo bo hambere
  69. Cyangwa (babuzwa kuyoboka) no kuba bataramenye Intumwa yabo (Muhamadi), bikaba ari byo bituma bayihakana
  70. Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) yahanzweho n’amashitani? (Siko bimeze), ahubwo yabazaniye ukuri (idini ya Isilamu) ariko abenshi muri bo banga ukuri
  71. Kandi iyo ukuri kuza kuba kujyanye n’ibyifuzo byabo, rwose ibirere n’isi ndetse n’ibibirimo byari kwangirika. Nyamara twabazaniye urwibutso rwabo (Qur’an), ariko barutera umugongo
  72. Cyangwa (babuzwa kwemera) no kuba waba ubasaba igihembo (kugira ngo ubagezeho ubutumwa)? (Siko bimeze!) Ahubwo, ibihembo byaNyagasani wawe nibyo byiza, kandi ni we uhebuje mu batanga amafunguro
  73. Kandi mu by’ukuri, ubahamagarira kugana inzira igororotse
  74. Kandi rwose babandi batemera umunsi w’imperukabayobye cyane iyo nzira
  75. N’iyo tuza kubagirira impuhwe tukabakuriraho ingorane barimo, bari gukomeza gutsimbarara ku bwigomeke bwabo, barindagira
  76. Kandi rwose twabahaye ibihano ariko ntibaca bugufi kuri Nyagasani wabo, ndetse ntibanamusaba bibombaritse
  77. Kugeza ubwo (ku munsi w’imperuka) tuzabafungurira umuryango w’ibihano bikaze, maze bakazabibamo bihebye
  78. Kandi (Allah) ni we wabahaye ukumva, ukubona ndetse (abaha) n’imitima (kugira ngo musobanukirwe), ariko ni gake mushimira
  79. Ni na we wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa
  80. Kandi ni we utanga ubuzima akanatanga n’urupfu, ndetse ni na we ugenga ukubisikana kw’ijoro n’amanywa. Ese ntimugira ubwenge
  81. Ahubwo bavuga nk’ibyo abo hambere bavugaga
  82. Baravuze bati "Ese nidupfa, tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora), koko tuzazurwa
  83. Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’ababyeyi bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere
  84. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese isi n’ibiyirimo ni ibya nde niba mubizi
  85. Bazavuga bati "Niibya Allah". Vuga uti "Nonese ubwo ntimwibuka
  86. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde Nyagasani w’ibirere birindwi, ndetse ni na nde Nyagasani w’intebe y’ubwami ihambaye (Arshi)
  87. Bazavuga bati "Ni ibya Allah".Vuga uti "Nonese ubwo ntimutinya
  88. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, akaba ari nawe urinda (umwikinzeho) mu gihe ntawarinda (uwo yageneye ibihano), niba mubizi
  89. Bazavuga bati "Ni ibya Allah".Vuga uti "Nonese ni gute mushukwa (mugateshuka ku kuri)
  90. Ahubwo twabazaniye ukuri, ariko mu by’ukuri (ababangikanyamana) ni abanyabinyoma
  91. Ntabwo Allahagira umwana kandi nta yindi manaabangikanye nawe. (Iyo haza kubaho imana nyinshi), buri mana yari kwiharira ibyo yaremye, kandi zimwe zari kuganza izindi. Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo
  92. Ni Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo
  93. Vuga (yewe Muhamadi) uti"Nyagasani wanjye!Ni biba ngombwa ko unyereka ibyo (bihano) basezeranyijwe
  94. Nyagasani wanjye! Ntuzanshyire mu bantu b’ababangikanyamana
  95. Kandi mu by’ukuri, kukwereka ibyo twabasezeranyije turabishoboye
  96. Jya ukumira ikibi ukoresheshe icyiza. Twe tuzi neza ibyo bavuga
  97. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye! Nkwikinzeho ngo undinde ibishuko by’amashitani
  98. Nanakwikinzeho Nyagasani wanjye! Ngo uyandinde ntanyegere
  99. (Bazakomeza guhakana) kugeza ubwo umwe muri bo agezweho n’urupfu, maze akavuga ati "Nyagasani wanjye!Ngarura (ku isi)
  100. Kugira ngo mbashe gukora ibyiza ntakoze. Ibyo ntibishoboka! Mu by’ukuri, ibyo ni amagambo yivugira, kandi inyuma yabo hari urusika (rubabuza kugaruka ku isi) kuzageza ku munsi bazazurirwaho
  101. Hanyuma impanda nivuzwa, nta masano azarangwa hagati yabo kuri uwo munsi, ndetse nta n’uzaba yitaye ku wundi
  102. Bityo, ab’iminzani yabo (y’ibikorwa by’iza) izaremera; abo ni bo bakiranutsi
  103. Naho ab’iminzani yabo (y’ibikorwa byiza) izagira uburemere buke; abo ni bo bazaba barihemukiye, bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo
  104. Umuriro uzatwika uburanga bwabo (iminwa iveho), maze bawubemo bashinyitse
  105. (Babwirwe bati) "Ese ntimwajyaga musomerwa amagambo yanjye mazemukayahinyura
  106. Bazavuga bati "Nyagasani wacu! Twaganjijwe n’irari ryacu maze tuba mu bantu bayobye
  107. Nyagasani wacu!Wudukuremo (udusubize ku isi). Nituramuka dusubiye (mu buyobe), mu by’ukuri,tuzaba turi inkozi z’ibibi
  108. (Allah) avuge ati "Nimuwubemo (musuzuguritse) kandi ntimugire icyo mwongera kumbwira
  109. Mu by’ukuri, hari itsinda mu bagaragu banjye (ryajyaga risaba Allah) rigira riti "Nyagasani wacu! Twaremeye, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje abandi mu kugira impuhwe
  110. Ariko mwarabasuzuguraga kugeza ubwo babibagije kunyibuka, kandi mwajyaga mubaseka
  111. Mu by’ukuri, uyu munsi mbahembye (Ijuru) kubera kwihangana kwabo, ndetse ni nabo batsinze
  112. (Allah) azabwira (inkozi z’ibibi) ati "Ese mwamaze imyaka ingahe ku isi
  113. Bazavuga bati "Twahamaze umunsi cyangwaigice cy’umunsi. Ngaho baza abazi kubara
  114. (Allah) avuge ati "Mwamaze igihe gito cyane. Iyaba mwari muzi (ko igihe mugiye kumara ari cyo kirekire kuruta icyo mwamaze ku isi, muba mwaremeye)
  115. Ese mukeka ko twabaremye dukina (nta mpamvu), kandi ko mutazagarurwa iwacu
  116. Bityo, Allah asumba byose, Umwami w’ukuri; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we, Nyagasani w’intebe y’icyubahiro
  117. N’uzabangikanya Allah n’ikindi kintu adafitiye gihamya, rwose ibarura rye rizakorwa na Nyagasani we. Mu by’ukuri, abahakanyi ntibazatsinda
  118. Unavuge (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye! Babarira unagire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje abandi mu kugira impuhwe