113.The Dawn

  1. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nikinze kuri (Allah), Nyagasani w’igitondo
  2. Ngo andinde inabi y’ibyo yaremye
  3. Anandinde ikibi cyo mu ijoro ryijimye igihe riguye
  4. Anandinde ikibi cy’abarozikazi bahuha ku mapfundo
  5. Ndetse anandinde inabi y’umunyeshyari igihe arigize