111.The Palm Fibre

  1. Amaboko yombi ya Abu Lahab147 arakorama (kubera ko yayakoreshaga abangamira Intumwa y’Imana), ndetse na we ubwe azorama
  2. Umutungo we n’urubyaro rwe ntacyo bizamumarira
  3. Azinjira mu muriro ugurumana
  4. Ndetse n’umugore we watwaraga ibiti (by’amahwa yajyaga atega mu nzira Intumwa y’Imana yanyuragamo)
  5. Mu ijosi rye (uwo mugore) hazaba hari umurunga wo mu muriro