107.Almsgiving

  1. Ese wamenye uhinyura umunsi w’ibihembo
  2. Uwo ni wa wundi uhutaza imfubyi
  3. Ntanashishikarize (abandi) kugaburira abakene
  4. Bityo, ibihano bikomeye biri ku basenga
  5. Babandi birengagiza amasengesho yabo (ntibayakorere ku bihe byayo byagenwe)
  6. Babandi bakora ibyiza bagamije kwiyerekana
  7. Kandi bakanga (gutiza) ibikoresho byo mu rugo (ku babikeneye)