106.Quraysh

  1. Kubera imibanire y’aba Quraish (mu mujyi wabo)
  2. No kubera ingendo zabo (z’ubucuruzi) zo mu gihe cy’ubukonje no mu cy’impeshyi (batekanye)
  3. Bityo, nibagaragire (Allah) Nyagasani nyir’iyi ngoro (Al Ka’aba)
  4. (We) wabagaburiye mu gihe cy’amapfa, ndetse akanabaha umutekano mu gihe cy’ubwoba