105.The Elephant

  1. Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagize abagabye igitero bari ku nzovu (baje gusenya ingoro ya al Kaabat iri i Maka)
  2. Ese umugambi wabo mubisha ntiyawuburijemo
  3. Nuko akaboherereza uruhuri rw’inyoni
  4. Zikabatera amabuye y’ibumba yatuye
  5. Maze akabagira nk’ibyatsi byakanjakanjwe