104.The Traducer

  1. Ibihano bikomeye bizaba kuri buri wese unegura abandi, usebanya
  2. Urundanya imitungo agahora ayibara
  3. Yibwira ko umutungo we uzatuma abaho ubuziraherezo
  4. Oya! Mu by’ukuri, azajugunywa mu muriro witwa Hutwama (ushwanyaguza)
  5. Ni iki kizakumenyesha Hutwama
  6. Ni umuriro wa Allah ucanye
  7. (Uwo muriro) uzajya uzamuka ugere ku mitima (y’abazaba bawurimo)
  8. Mu by’ukuri, bazaba bawufungiwemo
  9. (Baziritse) ku nkingi ndende (kugira ngo batawusohokamo)