102.Competition

  1. Mwarangajwe no gushaka kwigwizaho ubutunzi
  2. Kugeza ubwo mugeze mu mva
  3. Oya ntibikwiye! Bidatinze muzamenya (ko ubuzima bw’imperuka ari bwo bwiza kuri mwe)
  4. Oya nanone! Bidatinze muzamenya
  5. Oya! Iyo muza kugira ubumenyi budashidikanywaho (bw’ibijyanye n’iherezo ryo kurangazwa no kwigwizaho imitungo, ntimwari guhugira mu by’isi)
  6. Mu by’ukuri, muzabona umuriro wa Jahanamu
  7. Rwose muzawibonera imbonankubone
  8. Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)